Urukwavu n'igikona :

Urukwavu rwatonganye n'igikona, rurarakara cyane, rushaka kucyica.

Ariko igikona kibibonye gityo, kirigurukira kiragenda.

Urukwavu ruti «iki gisiga nagikinishije mba nacyishe nkakirya.»

Nuko urukwavu rugerageza guhimba ubwenge bwo kuzacyica. Rujya ahirengeye, aho ibikona byakundaga gutora.

Ruhageze rubona Sakabaka, rurayibwira ruti «nubona igikona ukinyereke, uti «dore urukwavu rwapfuye! Nanjye ndiryamira nk'intumbi.»

Sakabaka irarwemerera.

Muri ako kanya igikona kiraza.

Sakabaka ikibonye irakibwira iti «dore urukwavu rwapfuye ngwino tujye kururya.»

Igikona kiremera kiti «hogi tugende.»

Biragenda. Igikona kirarwegera kibwira Sakabaka kiti «data atarapfa, yambwiye ko iyo urukwavu rwapfuye, rushinga umurizo. None nduzi urunguru rwawurambitse, ni bite?»

Urukwavu rwumvise ayo magambo y'igikona rushinga akarizo.

Igikona nacyo kirigurukira kiti «Sinkiruriye narubonye ni ruzima rwose.»

Nuko urukwavu rubura igikona rutyo.

Byakuwe:Ikigo cy'igihugu gishinzwe integanyanyigisho,Gusoma umwaka wa 3,Icapiro ry'amashuri-Kigali 2004,P.39;

Igitabo wagisanga muri Librairie Caritas-Kigali n'ahandi hagurishirizwa ibitabo mu Rwanda.